Ezekiyeli 40:4

Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w’umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”

Imirongo ikikije uyu

40:3 Nuko anjyanayo, ndebye mbona umuntu uhagaze ku irembo ishusho ye isa n’umuringa, afite umugozi w’imigwegwe n’urubingo rwo kugeresha mu ntoki.

40:4 Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w’umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”

40:5 Nuko mbona inkike ikikije urusengero, n’uwo muntu ufite mu ntoki urubingo rw’urugero rwa mikono itandatu, umukono wose urenzeho intambwe y’intoki, maze agera ubugari bw’iyo nkike buba urubingo incuro imwe, n’uburebure bw’impagarike na bwo ari urubingo.

Ubuhinduzi n’inkomoko