Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h’urusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati.
Ezekiyeli 41:7
Imirongo ikikije uyu
41:6 Kandi utwo twumba tw’iruhande twari tugerekeranye dutatu dutatu, umurongo wose urimo utwumba mirongo itatu, twari twometse ku rusika rwari rukikije ku rusengero impande zose, kugira ngo tutegamira urusika rw’urusengero.
41:7 Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h’urusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati.
41:8 Maze mbona yuko urwo rusengero rufite urufatiro rusumbaho. Imfatiro z’utwo twumba turukikijeho, uburebure bwazo bwari urubingo incuro imwe rwa mikono minini itandatu.