Imbere y’utwo twumba hari inzira ifite ubugari bwa mikono cumi n’akayira ka mukono umwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi.
Ezekiyeli 42:4
Imirongo ikikije uyu
42:3 Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y’urugo rw’imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho amabuye y’urugo rw’inyuma, aho amabaraza y’utwumba twari tugerekeranye dutatu dutatu yari ari.
42:4 Imbere y’utwo twumba hari inzira ifite ubugari bwa mikono cumi n’akayira ka mukono umwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi.
42:5 Utwumba two hejuru twari duto ku two hasi n’utwo hagati, kuko twatubijwe n’amabaraza yatwo.