Ezekiyeli 43:10

“Nuko rero mwana w’umuntu, ereka ab’inzu ya Isirayeli uru rusengero kugira ngo bakozwe isoni n’ibicumuro byabo, barugere bakurikije igishushanyo cyarwo.

Imirongo ikikije uyu

43:9 Noneho nibamvane imbere ubusambanyi bwabo n’intumbi z’abami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose.

43:10 “Nuko rero mwana w’umuntu, ereka ab’inzu ya Isirayeli uru rusengero kugira ngo bakozwe isoni n’ibicumuro byabo, barugere bakurikije igishushanyo cyarwo.

43:11 Nibakozwe isoni n’ibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa n’uko ruringanijwe, n’ahasohokerwa harwo n’ahinjirirwa harwo, n’imigabane yarwo yose n’ingero zarwo zose, n’amateka yarwo yose n’amategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose n’amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.

Ubuhinduzi n’inkomoko