“‘Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n’incuro y’intango itunganye.
Ezekiyeli 45:10
Imirongo ikikije uyu
45:9 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
45:10 “‘Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n’incuro y’intango itunganye.
45:11 “‘Efa n’incuro y’intango bibe urugero rumwe, kugira ngo incuro y’intango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru.