Hazamubera umugabane w’umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganya ubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab’inzu ya Isirayeli igihugu nk’uko imiryango yabo iri.
Ezekiyeli 45:8
Imirongo ikikije uyu
45:7 “ ‘Kandi muzatoranirize umwami umugabane mu mpande zombi z’umugabane wera n’ah’umudugudu, imbere y’umugabane wera n’imbere y’ah’umudugudu, mu ruhande rw’iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw’iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba, uburebure bwacyo bureshye n’uburebure bw’umugabane umwe, uhereye mu ruhande rw’iburengerazuba ukageza mu ruhande rw’iburasirazuba.
45:8 Hazamubera umugabane w’umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganya ubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab’inzu ya Isirayeli igihugu nk’uko imiryango yabo iri.
45:9 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.