Kandi umwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.
Ezekiyeli 46:10
Imirongo ikikije uyu
46:9 “ ‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y’Uwiteka mu minsi y’ibirori byabo byera, uzinjira anyuze mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandi uzinjira anyuze mu nzira y’irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y’irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.
46:10 Kandi umwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.
46:11 Mu minsi y’ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry’ifu rijye riba efa imwe ku bw’ikimasa, na efa imwe ku bw’isekurume y’intama, no ku bw’abana b’intama nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.