“ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w’intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.
Ezekiyeli 46:13
Imirongo ikikije uyu
46:12 “ ‘Kandi igihe umwami azaturira Uwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy’uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n’ibitambo bye by’uko ari amahoro, nk’uko ajya agenza ku munsi w’isabato maze asohoke, namara guhita irembo ryugarirwe.
46:13 “ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w’intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.
46:14 Kandi uwutangane n’ituro ry’ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y’amavuta ya elayo yo gutosa iyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry’ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose.