Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy’abahungu be.
Ezekiyeli 46:17
Imirongo ikikije uyu
46:16 “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy’ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy’abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo.
46:17 Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy’abahungu be.
46:18 Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ”