Ezekiyeli 47:5

Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru.

Imirongo ikikije uyu

47:4 Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero.

47:5 Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru.

47:6 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, mbese ibyo urabibonye?” Arangarura angeza ku nkombe y’umugezi.

Ubuhinduzi n’inkomoko