Ezekiyeli 8:17

Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w’umuntu we, ibyo bizira ab’inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru.

Imirongo ikikije uyu

8:16 Nuko aranjyana angeza mu rugo rw’imbere rw’inzu y’Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry’urusengero rw’Uwiteka hagati y’umuryango n’igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw’Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.

8:17 Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w’umuntu we, ibyo bizira ab’inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru.

8:18 Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”

Ubuhinduzi n’inkomoko