Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n’umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo ari umuriro, kandi uhereye mu rukenyerero rwe ugasubiza haruguru hararabagiranaga, hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye.
Ezekiyeli 8:2
Imirongo ikikije uyu
8:1 Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n’abakuru b’i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k’Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.
8:2 Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n’umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo ari umuriro, kandi uhereye mu rukenyerero rwe ugasubiza haruguru hararabagiranaga, hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye.
8:3 Maze arambura igisa n’ikiganza afata umusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y’ijuru n’isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry’Imana, angeza ku rugi rw’irembo ry’imbere ry’aherekeye ikasikazi, aho intebe y’igishushanyo gitera Imana gufuha yari iri.