Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y’irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.
Ezekiyeli 9:2
Imirongo ikikije uyu
9:1 Maze arangururira mu matwi yanjye n’ijwi rirenga ati “Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.”
9:2 Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y’irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.
9:3 Nuko basanga ubwiza bw’Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugeze mu muryango w’inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye.