Nuko rero none dusezerane isezerano n’Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n’abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n’iy’abahindira imishyitsi itegeko ry’Imana yacu, kandi bigenzwe nk’uko amategeko ategeka.
Ezira 10:3
Imirongo ikikije uyu
10:2 Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka abagore b’abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by’uko Abisirayeli bākira.
10:3 Nuko rero none dusezerane isezerano n’Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n’abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n’iy’abahindira imishyitsi itegeko ry’Imana yacu, kandi bigenzwe nk’uko amategeko ategeka.
10:4 Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye ubikore.”