Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,
Ezira 3:12
Imirongo ikikije uyu
3:11 Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati “Erega Uwiteka ni mwiza! N’imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.” Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rw’inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11
3:12 Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,
3:13 bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry’ibyishimo by’abantu n’ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure.