Ezira 3:4

Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando nk’uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by’iminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ry’ibyategekewe umunsi wose.

Imirongo ikikije uyu

3:3 Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafite ubwoba batewe n’abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n’ibya nimugoroba.

3:4 Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando nk’uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by’iminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ry’ibyategekewe umunsi wose.

3:5 Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwa ubudasiba n’ibitambo byo mu mboneko z’amezi, n’iby’ibirori by’Uwiteka byategetswe byose byejejwe, n’iby’umuntu wese washakaga gutura Uwiteka ituro, abitewe n’umutima ukunze.

Ubuhinduzi n’inkomoko