Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w’igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.
Ezira 4:12
Imirongo ikikije uyu
4:11 Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati “Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y’uruzi n’ibindi.
4:12 Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w’igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.
4:13 None nyagasani, umenye yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatanga umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.