Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n’abandi batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.”
Ezira 4:3
Imirongo ikikije uyu
4:2 baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.”
4:3 Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n’abandi batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.”
4:4 Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.