Ezira 5:2

Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y’Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga.

Imirongo ikikije uyu

5:1 Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n’i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry’Imana ya Isirayeli.

5:2 Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y’Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga.

5:3 Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?”

Ubuhinduzi n’inkomoko