None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?’
Ezira 5:9
Imirongo ikikije uyu
5:8 “Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cy’u Buyuda ku nzu y’Imana nkuru yubakwa n’amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete.
5:9 None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?’
5:10 Kandi twababajije n’amazina yabo kugira ngo tuyakubwire, kandi ngo twandike n’amazina y’abagabo babatwara.