Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.
Ezira 6:15
Imirongo ikikije uyu
6:14 Nuko abakuru b’Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk’uko itegeko ry’Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw’itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w’u Buperesi.
6:15 Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.
6:16 Maze Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’abandi bavuye mu bunyage, bagira umunsi w’ibirori wo gutaha iyo nzu y’Imana banezerewe.