kandi ifeza yose n’izahabu uzasanga mu gihugu cy’i Babuloni cyose, hamwe n’amaturo y’abantu n’ay’abatambyi batuririye inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.
Ezira 7:16
Imirongo ikikije uyu
7:15 kandi ngo ujyane ifeza n’izahabu, ibyo jyewe umwami n’abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu,
7:16 kandi ifeza yose n’izahabu uzasanga mu gihugu cy’i Babuloni cyose, hamwe n’amaturo y’abantu n’ay’abatambyi batuririye inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.
7:17 Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama, hamwe n’amaturo y’amafu n’ay’ibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cy’inzu y’Imana yanyu iri i Yerusalemu.