Bukeye ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw’Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y’ababisha n’abaduciriye ibico mu nzira.
Ezira 8:31
Imirongo ikikije uyu
8:30 Nuko abatambyi n’Abalewi benda ifeza n’izahabu n’ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y’Imana yacu.
8:31 Bukeye ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw’Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y’ababisha n’abaduciriye ibico mu nzira.
8:32 Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu.