kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’
Ezira 9:12
Imirongo ikikije uyu
9:11 wategekeye mu bagaragu bawe b’abahanuzi, ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n’ibizira bikorwa n’abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje n’imyanda yabo hose irasāngana,
9:12 kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’
9:13 None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n’urubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n’ibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo,