Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.
Ezira 9:3
Imirongo ikikije uyu
9:2 kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n’abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n’abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.”
9:3 Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.
9:4 Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n’amagambo y’Imana ya Isirayeli, ku bw’igicumuro cy’abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba.