ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.
Ezira 9:6
Imirongo ikikije uyu
9:5 Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n’umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza
9:6 ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.
9:7 Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo b’ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n’abami bacu n’abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n’inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu.