Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.
Ezira 9:8
Imirongo ikikije uyu
9:7 Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo b’ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n’abami bacu n’abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n’inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu.
9:8 Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.
9:9 Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y’abami b’u Buperesi, iraduhumuriza kugira ngo twubake inzu y’Imana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe n’inkike idukikije i Buyuda n’i Yerusalemu.