Gutegeka Kwa Kabiri 1:16

Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho.

Imirongo ikikije uyu

1:15 Nuko ntoranya abatware b’imiryango yanyu, abagabo b’abahanga b’ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu.

1:16 Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho.

1:17 Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu, aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”

Ubuhinduzi n’inkomoko