Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy’umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9
Gutegeka Kwa Kabiri 10:17
Imirongo ikikije uyu
10:16 Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk’imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.
10:17 Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, itita ku cyubahiro cy’umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9
10:18 Icīra impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.