Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose,
Gutegeka Kwa Kabiri 11:13
Imirongo ikikije uyu
11:12 Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry’umwaka ikageza ku iherezo ryawo.
11:13 Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n’ubugingo bwanyu bwose,
11:14 nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y’umuhindo n’iy’itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y’impeke, na vino yanyu n’amavuta ya elayo yanyu.