Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.
Gutegeka Kwa Kabiri 12:19
Imirongo ikikije uyu
12:18 Ahubwo uzajye ubirīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe n’Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y’Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.
12:19 Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyose uzaramira mu gihugu cyawe.
12:20 Uwiteka Imana yawe niyagūra urugabano rwawe, nk’uko yagusezeranije, nawe ukibwira uti “Ndarya inyama” kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose.