Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urīre iwanyu uko umutima wawe ushaka kose.
Gutegeka Kwa Kabiri 12:21
Imirongo ikikije uyu
12:20 Uwiteka Imana yawe niyagūra urugabano rwawe, nk’uko yagusezeranije, nawe ukibwira uti “Ndarya inyama” kuko umutima wawe ushaka kuzirya, uzemererwa kuzirya, uko umutima wawe ushaka kose.
12:21 Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kure ukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyo bwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhaye uko nagutegetse, urīre iwanyu uko umutima wawe ushaka kose.
12:22 Nk’uko barya isirabo n’impara azabe ari ko urya izo nyama, uhumanye n’udahumanye bahwanye kuzirya.