Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n’abahungu babo n’abakobwa babo babosereze imana zabo.
Gutegeka Kwa Kabiri 12:31
Imirongo ikikije uyu
12:30 uzirinde gushukwa ukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby’imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”
12:31 Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyanga urunuka bagikorera imana zabo, ndetse n’abahungu babo n’abakobwa babo babosereze imana zabo.