Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk’uko bo bagirira imana zabo.
Gutegeka Kwa Kabiri 12:4
Imirongo ikikije uyu
12:3 Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z’amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje by’imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.
12:4 Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk’uko bo bagirira imana zabo.
12:5 Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturo bwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.