Gutegeka Kwa Kabiri 15:5

niba ugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi, uyumvire.

Imirongo ikikije uyu

15:4 Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindūre,

15:5 niba ugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi, uyumvire.

15:6 Kuko Uwiteka Imana yawe izaguha umugisha nk’uko yagusezeranije, kandi uzaguriza amahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara.

Ubuhinduzi n’inkomoko