Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene,
Gutegeka Kwa Kabiri 15:7
Imirongo ikikije uyu
15:6 Kuko Uwiteka Imana yawe izaguha umugisha nk’uko yagusezeranije, kandi uzaguriza amahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandi uzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara.
15:7 Nihaba muri mwe umukene ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene,
15:8 ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe, ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye.