Gutegeka Kwa Kabiri 16:7

Uzajye uwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe.

Imirongo ikikije uyu

16:6 ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho utambira umwana w’intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa.

16:7 Uzajye uwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe.

16:8 Mu minsi itandatu ujye urya imitsima itasembuwe, ku wa karindwi mujye muteranira mwitonze kuba iteraniro ryerejwe Uwiteka Imana yawe, ntukagire umurimo uwukoraho.

Ubuhinduzi n’inkomoko