usange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye.
Gutegeka Kwa Kabiri 17:9
Imirongo ikikije uyu
17:8 Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw’ubwicanyi, cyangwa rw’imburanya cyangwa rw’inguma, ari iby’abantu baburaniye mu marembo y’iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
17:9 usange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye.
17:10 Nawe uzabigenze uko baciye urubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byose ubigenze utyo.