Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h’iwanyu ho mu gihugu cy’Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n’umutima ubyifuza rwose,
Gutegeka Kwa Kabiri 18:6
Imirongo ikikije uyu
18:5 Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka we n’urubyaro rwe iteka ryose.
18:6 Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h’iwanyu ho mu gihugu cy’Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n’umutima ubyifuza rwose,
18:7 azajye akora umurimo wera mu izina ry’Uwiteka Imana ye, nk’uko bene wabo bose b’Abalewi bakora, bahagarara imbere y’Uwiteka.