Ariko umugabo nasanga mu gasozi umukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda, umugabo wamukinze azabe ari we wicwa wenyine.
Gutegeka Kwa Kabiri 22:25
Imirongo ikikije uyu
22:24 bombi muzabajyane mu marembo y’uwo mudugudu mubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu, umugabo mumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
22:25 Ariko umugabo nasanga mu gasozi umukobwa wasabwe akamufatirayo akamukinda, umugabo wamukinze azabe ari we wicwa wenyine.
22:26 Umukobwa ntuzagire icyo umutwara, kuko adakoze icyaha gikwiriye kumwicisha, kuko bimeze nk’uko umuntu atera mugenzi we akamwica.