Ntuzabure kureka nyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira, urekere nyina kugira ngo ubone ibyiza, urame.
Gutegeka Kwa Kabiri 22:7
Imirongo ikikije uyu
22:6 Icyari cy’inyoni nikiba ku nzira imbere yawe, ku giti cyose cyangwa hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi, nyina ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntuzajyanane nyina n’ibyana byayo.
22:7 Ntuzabure kureka nyina ngo igende, ariko ibyana wemererwa kubyijyanira, urekere nyina kugira ngo ubone ibyiza, urame.
22:8 Niwubaka inzu uzubake ku gisenge cyayo ikikigota kikarinda umuntu kugwa, kugira ngo umuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizanira urubanza rw’amaraso.