Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z’amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.
Gutegeka Kwa Kabiri 28:52
Imirongo ikikije uyu
28:51 Bazarya abana b’amatungo yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe bageze aho uzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y’impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw’inka zawe cyangwa ukw’imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira.
28:52 Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z’amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.
28:53 Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z’abahungu bawe n’abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza.