Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y’urubyaro rwawe bituma iba nk’imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone uko ubaho.
Gutegeka Kwa Kabiri 30:6
Imirongo ikikije uyu
30:5 Kandi Uwiteka Imana yawe izagusubiza mu gihugu ba sekuruza banyu bari baragize gakondo ukigire gakondo, kandi izakugirira neza, izakugwiza urute ba sekuruza banyu ubwinshi.
30:6 Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y’urubyaro rwawe bituma iba nk’imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone uko ubaho.
30:7 Kandi Uwiteka Imana yawe izashyira iyo mivumo yose ku babisha bawe no ku banzi bawe, bazaba bakugiriye nabi.