Gutegeka Kwa Kabiri 30:9

Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by’ibikuva mu maboko byose, n’iby’imbuto zo mu nda yawe, n’iby’iz’amatungo yawe, n’iby’imyaka yo ku butaka bwawe, kuko Uwiteka azongera kwishimira kukugirira neza nk’uko yishimiraga ba sekuruza banyu,

Imirongo ikikije uyu

30:8 Nawe uzahindukirire Uwiteka umwumvire, witondere amategeko ye yose ngutegetse uyu munsi.

30:9 Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by’ibikuva mu maboko byose, n’iby’imbuto zo mu nda yawe, n’iby’iz’amatungo yawe, n’iby’imyaka yo ku butaka bwawe, kuko Uwiteka azongera kwishimira kukugirira neza nk’uko yishimiraga ba sekuruza banyu,

30:10 niba uzaba wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko ye y’uburyo bwose yanditswe muri iki gitabo cy’amategeko, niba uzaba uhindukiriye Uwiteka Imana yawe, uyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.

Ubuhinduzi n’inkomoko