Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro, Ukaka ukagera ikuzimu ko hasi, Ugakongorana isi n’umwero wayo, Ugakongeza imerero ry’imisozi.
Gutegeka Kwa Kabiri 32:22
Imirongo ikikije uyu
32:21 Bo banteje gufuhira ikitari Imana nyakuri, Bandakarishije ibigirwamana byabo by’ubusa, Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry’ukuri, Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge.
32:22 Kuko uburakari bwanjye bucanye umuriro, Ukaka ukagera ikuzimu ko hasi, Ugakongorana isi n’umwero wayo, Ugakongeza imerero ry’imisozi.
32:23 “Nzabarundaho ibyago, Nzabamariraho imyambi yanjye.