Hanze bazagirirwayo incike n’inkota, No mu mazu bazazigirirwamo n’ibiteye ubwoba, Bizica umusore n’umwari, Umwana wonka n’umusaza umeze imvi.
Gutegeka Kwa Kabiri 32:25
Imirongo ikikije uyu
32:24 Bazananurwa n’inzara, Bazamarwa no kugurumana umuriro na mugiga ikaze. Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa, N’ubusagwe bw’ibikururuka mu mukungugu.
32:25 Hanze bazagirirwayo incike n’inkota, No mu mazu bazazigirirwamo n’ibiteye ubwoba, Bizica umusore n’umwari, Umwana wonka n’umusaza umeze imvi.
32:26 Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure, Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’