Guhōra no kwitura ni ibyanjye, Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana. Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi, Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
Gutegeka Kwa Kabiri 32:35
Imirongo ikikije uyu
32:34 “Ibyo ntibibitswe aho ndi? Ntibishyizwe mu bubiko bw’ubutunzi bwanjye, Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?
32:35 Guhōra no kwitura ni ibyanjye, Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana. Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi, Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
32:36 Kuko Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe, Azababarira abagaragu be, Nabona yuko amaboko yabo ashize, Kandi ko hatagira usigaye w’imbata cyangwa uw’umudendezo.