Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.”
Gutegeka Kwa Kabiri 34:4
Imirongo ikikije uyu
34:3 Amwereka n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy’i Yeriko, umudugudu w’imikindo ageza i Sowari.
34:4 Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.”
34:5 Nuko Mose umugaragu w’Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy’i Mowabu, uko Uwiteka yategetse.