Gutegeka Kwa Kabiri 4:2

Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka.

Imirongo ikikije uyu

4:1 None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n’amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre.

4:2 Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka.

4:3 Amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y’i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.

Ubuhinduzi n’inkomoko