Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe.
Gutegeka Kwa Kabiri 4:37
Imirongo ikikije uyu
4:36 Mu ijuru ijwi ryayo ryaturutseyo, irikumvishiriza kugira ngo ikwigishe. Mu isi yakwerekeyeyo umuriro wayo mwinshi, wumva amagambo yayo yaturutse hagati muri wo.
4:37 Kuko yakundaga ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye itoranya urubyaro rwabo ikagukūza muri Egiputa imbaraga zayo nyinshi, ubwayo iri kumwe nawe.
4:38 Yagukuriyeyo kwirukana imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi, akurusha amaboko, no kukujyana mu gihugu cyabo akakiguha ho gakondo, uko kiri n’uyu munsi.